Intambwe ya 1: Kanda kuri “Igenamiterere”
Intambwe ya 2: Reba neza imyirondoro y’ikigo cyawe iri kurunde rw’ibumoso. Wifuza kongeramo umukozi muri sisitemu uzajya nawe afasha ikigo cyanyu mugukora imenyekanisha, kanda kuri “Ongeramo ukoresha sisitemu mushya”
Intambwe ya 2: Tanga imyirondoro y’umukozi mushya ushaka kongeramo. Sisitemu ya ISHEMA igira ubwoko butatu bw’abakozi bayikoresha
Ukurikije umwanya umuntu uri kongeramo afite mukigo cyawe, uramuha bumwe m’ububasha bukurikira
Umukozi Uhagarariye Ikigo: Uyu mukozi aho atandukaniye nabandi mu ISHEMA, nuko ariwe wemerewe kuba yakongeramo cyangwa agakuramo abandi bakozi muri sisitemu ya ISHEMA. Ibindi byose aba abihuje nabandi
Umukozi Usanzwe: Uyu mukozi yemerewe gukora ibindi byose uretse kongera no gukuramo abanda bakozi muri ISHEMA nkuko “Umukozi Uhagarariye Ikigo” we abyemerewe
Umufasha muby’Imisoro: Uuyu mukozi nawe ni kimwe n’umukozi usanzwe ariko akagira umwihariko ko we yemerewe kuba yanditswe mubigo byinshi bitandukanye
Icyitonderwa: Uretse umukozi ufite ubusha bwa “Umufasha muby’imisoro”, abandi bose aribo “umukozi uhagarariye ikigo” na “umukozi usanzwe” ntabwo bashobora kwiyandikisha mukigo kirenze kimwe gusa.
Was this article helpful?
That’s Great!
Thank you for your feedback
Sorry! We couldn't be helpful
Thank you for your feedback
Feedback sent
We appreciate your effort and will try to fix the article