Mbere yuko utangira gukoresha ISHEMA, usabwa kuba ufite terephone yawe bwite, ndetse n’imyirondoro y’ikigo ukorera:
Terephone yawe bwite
Nomero y’umusoreshwa y’ikigo cyawe (TIN)
Intambwe ya 1: Unyuze aho usanzwe unyura kugirango ukoreshe interineti (urugero, unyuze muri Google Chrome, Mozila FireFox,..) andikamo www.ishema.rssb.rw
Murahita mubona ipaji imeze nkiyo mubona hasi aha, aho musabwa gushyiramo nomero ya terephone yanyu ubundi ugakanda “Komeza”.
Intabwe ya 2: Injiza TIN y’ikigo cyawe nurangiza wemeze niba imyirondoro ubona ari iyikigo cyawe koko
Intambwe ya 3: Tanga Imyirondoro Bwite Yawe
Nyuma yo kwemeza imyirondoro y’ikigo, urasabwa gutanga imyirondoro bwite yawe. Iyi ni imyirondoro utanga nk’umukozi w’ikigo cyanyu uzajya ukoresha sisitemu ya ISHEMA.
Intabwe ya 2 niya 3 bikorwa rimwe gusa iyo ari ubwambere ugiye gukoresha sisitemu ya ISHEMA. Izindi nshuro usabwa gutanaga nomero ya terefone yawe gusa ubundi ugakoza.
Intambwe ya 4: Nyuma yo kwiyandikisha no gukurikiza neza intabwe ya 2 ndetse ni ya 3, ubu ushobora kwinjira muri sisitemu.
Kwinjira muri sisitemu bisaba: Nomero yawe ya terephone, ugakanda komeza. Sisitemu ihita igusaba gushyiramo code kugirango ukomeze.
Kubona code ushyira muri sisitemu ukanda *876*4044# kuri terephone yawe. Code ubonye niyo wandika muri sisitemu ubundi ukakanda “emeza”
Ucyinjira muri sisitemu, ubona paji imeze itya:
Kuri iyi paji ya mbere, ushobora gukora ibikorwa bitandukanye
Kureba Imyirondoro y’ikigo cyawe
Kureba niba ikigo cyawe ntabirarane gifite
Gukora imenyekanisha
Was this article helpful?
That’s Great!
Thank you for your feedback
Sorry! We couldn't be helpful
Thank you for your feedback
Feedback sent
We appreciate your effort and will try to fix the article